....Impyisi nayo iti «ngaho namwe nimwigire yo, muzaba mureba ukuntu ako kagabo ari akanyabwenge, kandi gafite amazi meza, kayaguha ngo unyweho ugasinzirirako.»Ariko izasimbuye ya mpyisi, ntizashoboye kuyirusha ubutwari.
Imwe gusa muri zo, ni yo yashoboye gutahura uburyarya bwa Bakame.
Nyamara zose zarayisuzuguraga, zikayinegura ingendo n'uko iteye.
Akanyamasyo muzi ukuntu kagenda! Karakugendeye, gakururuka, kageze kuri rya riba, kihisha mu mazi.
Bakame uko yakamenyereye, iraza no ku iriba, yihamagaza ubusa, igira ngo irebe ko hari indi nyamaswa yaba yaje kurinda amazi.
Ibonye ko ari ntayo iriba irarishoka ngo ivome nk'uko bisanzwe.
Itaratangira kuvoma, akanyamasyo kaba kayisingiriye akaguru.
Karayikomeza karayijyana n'imbere y'umwami w'ishyamba.
Inyamaswa zose zirakorana.
Inama zimaze kuyinoza, Bakame icirwa urubanza rwo gucibwa umutwe.
Ubwo ariko mbere yo kuyica umutwe, zagombaga kuba ziyiboshye, kugira ngo itabona uko icika.
Mu gihe zigishaka umugozi ukomeye, Bakame irazibwira iti « mbese ubwo muriruhiriza iki? Mwazanye kariya kavovo, ntigahagije? Erega ntabwo Bakame nduhije!»
Izindi nyamaswa ziti «ni koko Bakame utubwiye ukuri.»
Nuko zireba akavovo k'insina, maze zirakayibohesha! Hashize umwanya, izuba rimaze gukomera, akavovo karuma.
Nuko Bakame imenya ko igihe cyo kwicikira kigeze, itangira kwibohora.
Inyamaswa zari ziyirinze zirayibaza ziti «ko turuzi wihotagura, tukumva ako kagozi gaturagurika, ubwo uri mu maki?» ../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Uburyarya bwa bakame (3) ...